jump over navigation bar
Embassy SealUS Department of State
U.S. Embassy Kigali, Rwanda flag graphic
Embassy News
 
  Ambassador About the Embassy Latest Embassy News Latest News November 19, 2009 November 17, 2009 November 1, 2009 October 7, 2009 September 26, 2009 Top stories Shfrench Shenglish Shkinya Additional Resources January 16, 2009 Remarks by President Barack Obama in Egypt July 6, 2009 Public Auction 2011 Visa Lottery Program Press Releases Photo Gallery Programs and Events

Ikigega nterankuga ku mishinga iciriritse muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika-Kigali

Dufasha Abagerageza kwifasha

Intumwa ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda ifite ikigega gitera inkunga imishinga iciriritse mu rwego rw’ubwisungane mu mashyirahamwe agamije guteza imbere abanyamuryango bayo.  Kugira umushinga wemerwe, abagize ishyirahamwe bagomba kwerekana uruhare rwabo mu bikorwa bigamijwe n’umushinga: umurimo w’amaboko w’abanyamuryango, umugabane w’amafaranga bashobora gukusanya, cyangwa se ikindi kintu gifatika cyaherwaho mu kugera ku ntego umushinga ugamije.  Ishyirahamwe rigomba kwerekana ko umushinga uzarangira mu gihe cy’umwaka umwe cyangwa se ntunagereho; kandi ko ibikorwa bizabyara umusaruro uzaramba. Urugero: ambasade iteye inkuga ishyirahamwe mu kugura igikoresho mfashanyigisho mu guhugura abantu.  Icyo gikoresho kiramutse cyangiritse, .ni nde uzishingira imirimo yo kugisana? Inyungu y’amafaranga ivuye mu mirimo yakoreshejwe icyo gikoresho igomba gushyirwa kuri konti rusange y’abanyamuryango kugira ngo bose ibateze imbere, ntawe uhejwe.

Imishinga yakirwa kuwagatanu wimpera za buri kwezi no kuwagatanu w'icyumweru cyakabiri cya buri kwezi kuva saa yine kugeza saa sita, ariko umuhango wo gutanga inkunga ku mishinga yemewe, uba rimwe mu mwaka, mu kwezi kwa cyenda / Nzeli.

Imishinga rero twibandaho cyane ni iy’amashyirahamwe agamije gukemura ikibazo gihuriweho n’abantu benshi.  Imishinga igamije gukemura ikibazo cy’umuntu ku giti cye cyangwa umuryango umwe gusa, ntiyemerwa.  Imishinga ishobora kubyara inyungu cyangwa yateza imbere abatuye aho izakorerwa yitabwaho by’umwihariko.  Ingero z’imishinga yagize akamaro ni iyerekeranye n’amahugurwa, ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere, kugura ibikoresho mu mashuli y’imyuga.  Inkunga itangwa ku mushinga ntishobora kurenza miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5,000,000).  Ariko kugeza ubu, inkunga ku imishinga yemewe iri hasi y’uwo mubare ntarengwa.  Twishimira kwakira Imishinga iciriritse, ni nayo ikunze kubona inkunga.

Ikigega Dufasha Abagerageza kwifasha ntigitera inkunga abagamije kugura cyangwa gukora bimwe muri ibi bikurikira: 

1. Kugura imodoka, ibyuma byerekana amafilimi, ibyuma by’umuziki, mudasobwa, ibyuma bifotora impapuro n’ibindi nk’ibyo..

2. Imishinga iteza imbere amadini, umuco, imyidagaduro, cyangwa imirimo ya gipolisi na   gisirikari

3. Imishinga y’ubucuruzi igamije guteza imbere inyungu z’abantu ku giti cyabo bwite

4. Imishahara cyangwa guhemba ba nyakabyizi

5. Imishinga ifashwa n’indi miryango nterankunga cyangwa izindi ambasade;

6. Imishinga izakenera indi nkunga

7. Imishinga isaba ifumbire mvaruganda cyangwa yica udukoko

UKO GUSABA INKUNGA BIKORWA:

Buri mwaka, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakira umubare w’ imishinga irenze ubushobozi ifite.  Ubundi ingengo y’imari iba yarateganijwe buri mwaka, ishobora gutera inkunga imishinga iri hagati y’icumi na cumi n’itanu, gusa., kandi twakira irenze magana abiri.  Niyo mpamvu duhitamo gusa imishinga ifite intego zihuye n’izi kigega.  Iyo umushinga usuzumwe bakabona wujuje ibisabwa, umwe mu bakozi b’Ambasade asura aho uzakorerwa na banyirawo kugirango bungurane ibitekerezo ku buryo uzakorwa n’ibikenewe byose.  Niyo mpamvu ari ngombwa komeka ku mushinga, karita y’aho hantu kugira bazashobore kuhagera bitagoranye. 

Ariko gusurwa k’ umushinga, ntibivuga ko uba wemerewe inkunga.  Buri mwaka barobanura imishinga myiza, igashyikirizwa intenko igizwe n’abantu bemeza burundu imishinga y’ingenzi izahabwa inkunga.  Rero, imishinga mike mu yasuwe niyo ihabwa inkunga.

Kubera ko Ikigega Dufasha Abagerageza kwifasha gihitamo imishinga izahabwa inkunga rimwe mu mwaka gusa, bishobora gufata igihe kirekire kugirango uwatanze umushinga amenye icyemezo cyawufatiwe.  Tubiseguye rero kandi tubasabye kubyihanganira.  Twifuza kandi ko mwageza ku bashinzwe iki kigega impinduka zishobora kuza mu mushinga mwatanze, muri icyo gihe mugitegereje icyemezo cya nyuma.

UKO UTEGURWA

Imishinga yakirwa buri mwaka.  Ariko iyakiriwe nyuma y’ ukwezi kwagatanu (Gicurasi), ishobora kudasurwa ngo isuzumwe maze iterwe inkunga muri uwo mwaka.  Muri icyo gihe yimurirwa umwaka ukurikiyeho.  Urugero, imishinga yakiriwe mu byumweru bibiri by’ukwagatandatu, ishobora kutazabona igihe cyo gusurwa gihagije ngo ishobore guhabwa inkunga murI uwo mwaka. 

Utanga kopi ebyiri z’umushinga usaba inkunga.  Dore bimwe mu bibazo ugomba gusubiza neza mu magambo avunaguye ukoresheje invugo itaziguye. Mushobora kwongeraho ibindi bisobanura mubona byafasha kunvikanisha umushinga.  Igitekerezo cyose cyatuma ibigamijwe mu mushinga byunvikana ni byaba byiza kucyongeraho.

Umushinga ugomba kuba ugizwe ni ibi kikurikira:

UKO UMUSHINGA UTEYE:

1. Izina
2. Aho uzakorerwa (umudugudu, umurenge, umugi, Akarere, intara)
3. Abakuriye umushinga:

a. Ishyirahamwe cyangwa se abantu batuye hamwe.  Izina ry’iryo 
shyirahamwe/umudugudu, agasanduka k’iposita na telefone.  Niba mutagira 
agasanduka k’iposta , mushyireho telefone y’umuntu twanyuzaho ubutumwa 
bukabageraho vuba. Muramutse muhinduye agasanduka k’iposita cyangwa telefone, 
musabwa kubitumenyesha vuba.

b. Gutanga ishusho ry’ishyirahamwe, ikigo cyangwa umuryango: riteye rite? Ryatangiye 
ryari? Abanyamuryango ni bangahe? Bahura kangahe? Ibikorwa mukora muri iki gihe 
ni ibihe?

c.  Ishyirahamwe cyangwa umuryango wanyu waba warasabye cyangwa warahawe      inkunga na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ikigo cya USAID cyangwa 
abandi baterankunga mu myaka itanu ishize? Ishyirahamwe ryanyu ryaba rifite indi 
muri iki gihe? 

d. Amazina, telefoni n’agasanduka k’iposita k’ ukuriye ishyirahamwe:  karita y’aho 
mutuye irakenewe. Muramutse mufite umuntu I Kigali uzi neza umushinga wanyu 
n’akarere mutuyemo kandi akaba yashobora kuduha ibisobanuro bihagije kuri uwo 
mushinga, mwashyiraho amazina ye, telefoni n’agasanduka k’iposita bye. 

e. Uko umushinga uteye: gusobanura ibikorwa ugamije n’uko uzabafasha gukemura 
ibibazo muhura nabyo. Tanga ibisonanuro ugusha ku ntego nyayo y’umushinga, uko 
umushinga ungana n’aho uzakorerwa.

4. Igihe umushinga uzafata ngo ube urangiye neza

5. Umubare w’abantu uzagirira akamaro baba banyirimushinga cyangwa abandi
   uzagirirakamaro.

6. Uruhare rw’ abanyamuryango muri uwo mushinga: inkunga y’ amafaranga, umurimo    w’amaboko cyangwa ibindi batanga bikaba ifatizo ry’umushinga). Tanga ikigereranyo mu     mu faranga y’U Rwanda.

7. Umushinga ugamije kubyara inyungu? Ingana ite? Ni nde uzakurikirana uko izo nyungu   zinjira n’uko zizakoreshwa?

8. Ni iki kimaze gukorwa ku mushinga kugeza ubu? Ni nde ugikora? Hasigaye gukorwa    ibingana iki?

INGENGO Y’IMARI Y’UMUSHINGA

1. Tanga imbonerahmwe y’ ingengo y’imari y’umushinga.  Mu bice bigize iyo mbonerahamwe werekana ibisabwa ikigega Dufasha Abifashije, n’uruhare rw’abanyamuryango.

Turifuza kubamenyesha ko inkunga yemewe idahita ihabwa umushinga.  Ahubwo mubanza kwerekana urupapuro rw’ibiciro mwahawe n’uzakora umurimo runaka cyangwa umucuruzi ufite ibikoresho runaka mwasabye, maze mukabona guhabwa amafaranga.  Amafaranga yemerewe umushinga atangwa mu byiciro bitatu mu gihe kiri hagati y’ amezi atandatu n’umwaka.

2. Mumaze gutanga amafaranga angana iki kuri uwo mushinga?

3. Hari indi nkunga yaba iy’ andi mashyirahamwe cyangwa iy’ ibigo bya leta mwaba mubona  muri iy’umushinga? Vuga uko iteye niba ihari.

AMAFARANGA ASABWA AMBASADE YA LETA ZUNZE UBUMWE Z’AMERIKA:

Umubare mu mafaranga y’ u Rwanda

UMUKONO W’UHAGARIYE UMUSHINGA N’ABAYOBOZI MU NZEGO Z'AKARERE, CDC CYANGWA INTARA:

Uhagariye umushinga ni we uwushyiraho umukono.  Yarangiza, akawushyikiriza Meya w’Akarere cyangwa umwungirije nawe ashyiraho umukono.  Umuyobozi w’intara nawe ashobora gusimbura abo tumaze kuvuga.  Iyo ibyo birangiye ufotoza umushinga, ugasigara kopi maze ukawohereza muri Ambasade kuri aderisi ikurikira: 

Umuhuzabikorwa, Ikigega Dufasha Abagerageza kwifasha
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Kigali
Agasanduka k’iposita 28
Kigali

Niba mwifuza ibindi bisobanuro, mwabaza uwitwa :

Umuhuzabikorwa w’ikigega Dufasha Abagerageza kwifasha
Telefoni: 0252 596-504

Icyitonderwa: ntimwibagirwe gushyiraho karita y’akarere k’aho umushinga uri.


2/2009

back to top ^

Page Tools:

Printer_icon.gif Print this article



 

    This site is managed by the U.S. Department of State.
    External links to other Internet sites should not be construed as an endorsement of the views or privacy policies contained therein.


Embassy of the United States